Ibintu 9 dukora tutazi ko bishobora kuvamo imishinga yatugira abakire

Buri muntu usanga afite impano cyangwa imirimo akunda gukora kenshi mu rwego rwo kwishimisha cyangwa kuruhuka. Izo mpano cyangwa iyo mirimo dukunda gukora twishimisha ni yo dukunda kwita mu cyongereza “hobbies”. Burya izo “hobbies” ushobora kizibyazamo imishinga, ukazajya uzikora wishimisha ariko uninjiza amafaranga.

Uyu munsi turavuga ku bintu 9 abantu bakunda gukora bishimisha (hobbies) ariko bishobora kuvamo imishinga ikomeye yabagira abakire:

1. Gusoma

Nta kabuza ko niba ukunda gusoma ushobora kubibyazamo umushinga. Iyo usoma umenya amahirwe y’imishinga wakora n’imishinga igezweho. Kubera gukunda gusoma kandi, ushobora gufungura inzu zicuruza ibitabo, ushobora gukora umwuga wo kubwira abandi inkuru (story telling) n’ibindi.

2. Kwandika

Hari abantu benshi bafite impano yo kwandika ugasanga babikora bishimisha gusa. Muri iki gihe niba ufite iyo mpano, ushobora gufungura urubuga cyangwa “blog” izajya yandika ku ngingo zitandukanye. Waba umwanditsi w’ibitabo kandi bishobora gucuruzwa amafaranga menshi. Ushobora no kuba umwanditsi w’inkuru zikorwamo filimi n’ibindi.

3. Gucuranga

Abantu benshi usanga bazi gucuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye. Niba wacurangaga wishimisha, birakwiye ko guhera uyu munsi utangira kubibyaza amafaranga. Ushobora kuba umucuranzi w’abahanzi batandukanye kandi bitanga amafaranga menshi. Ushobora gucurangira abantu ku giti cyawe cyangwa ugafatanya n’abandi mugashinga itsinda ricuranga (band). Murabizi neza kandi ko muri iki gihe abantu bakora imirimo yo gucuranga bari mu bantu binjiza amafaranga menshi.

4. Kuboha/ububoshyi

Niba uzi kuboha ibintu bitandukanye nk’ibyibo, imisambi, imyenda, ibikomo n’imitako, iyo ni impano ishobora kukwinjiriza amafaranga menshi. Icyo usabwa ni ukubikora wishimisha ariko ugatangira no kubibyaza amafaranga kandi menshi.

5. Ubugeni

Hari abantu bafite impano z’ubugeni nko gushushanya, gukora “painting”, “sculpting” n’izindi. Icyo twababwira ni uko izo mpano ziri mu bintu bitanga amafaranga menshi kandi ukaba ushobora no kubifatanya n’akandi kazi ukijnjiza amafaranga menshi.

6. Guteka

Muri iyi minsi niba ufite impano yo guteka ufite amahirwe yo kuyibyaza ubukire. Ushobora kwigisha abandi uko bateka bikaguha amafaranga. Ushobora kandi no gushinga iguriro ry’ibiribwa watetse.  No kuri ba bandi bakoresha imbuga nkoranyambaga, hakunda kugaragara inkuru nyishi zivuga ku buryo bwo guteka ibintu binyuranye kandi na byo bishobora kwinjiza amafaranga.

7. Siporo

Siporo iyo ari yo yose ukora wishimisha ushobora kuyibyazamo amafaranga kandi menshi. Ushobora kuba umutoza, ushobora gushinga inzu yigisha iyo siporo, ushobora kandi no kuba umukinnyi wabigize umwuga kandi byose byinjiza amafaranga menshi.

8. Gufotora

Hari abantu bakunda gufotora no gufata amafoto aho bageze hose. Iyo na yo ni “hobby” ushobora kubyaza amafaranga kandi nta bumenyi bwinshi igusaba. Muri iki gihe, gufotora cyangwa gufata amashusho biri mu bintu byinjiriza ababikora amafaranga menshi.

9. Gukina ikinamico (Acting)

Ibi na byo muri iki gihe biri mu bintu byinjiza amafaranga. Kera wasangaga abantu babikora bishimisha ariko na byo ushobora kubikoramo “business” zitandukanye nko gukora filimi, gukora inkuru zisetsa (comedy), gukina ikinamico,… kandi byose muri ki gihe bitanga amafaranga n’ababikora bakaba ibyamamare.

Izo mpano twavuze haruguru zishobora kubyara imishinga itanga amafaranga.  Aho kuzikora wishimisha gusa, watangira no kuzikoramo imishinga ikuzanira amafaranga. Zitanga kandi uburyo bwiza bwo kuruhuka, ukaba waruhuka ariko ukorera n’amafaranga. Niba nawe ufite imwe muri izi mpano, cyangwa izindi tutavuze, tangira uzikoreshe mu buryo zikwinjiriza amafanga.

Mugire amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Open chat
Need Help?
Hello!
Can I help you?