MAIN STORIES

Isaha yo kugera mu rugo yashyizwe saa sita z’ijoro,amakoraniro n’abafana ku bibuga barakomorerwa

Inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi tariki ya 26 Mutarama 2022,yemeje ko isaha abantu basabwa kuba bageze mu ngo ari saa sita z’ijoro mu gihe amakoraniro n’abafana ku bibuga nabyo byakomorewe.

Mu myanzuro mishya ikurikiye iyatangajwe ku wa 14 Ukuboza 2021,hahinduwemo kuzamura amasaha yo kugera mu rugo aho yakuwe saa yine ashyirwa kugera saa sita.

Hanatarangajwe ko ibitaramo by’umuziki bizasubukurwa hashingiwe ku mabwiriza azagenwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Ibi byajyaniranye no gukomorera abafana ku bibuga by’umupira w’amaguru nyuma y’iminsi bahagaritswe.

Mu kwezi gushize hari hafashwe ingamba zikakaye zo guhangana na COVID-19 y’ubwoko bushya bwa Omicron bwari buhangayikishije Isi.

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi no gukorera mu rugo igihe cyose bishoboka mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Muri make:

Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (12:00AM) kugeza saa kumi za mugitondo (04:00);

Inzego za Leta Zemerewe gukoresha 50% by’abakozi;

Abikorera bemerewe gukoresha 75% by’abakozi mu biro abandi bavakorera mu rugo.

Abagenda kuri moto n’amagare bagomba kuba barikingije Covid-19.

Muri iyi nama kandi hatangarijwe ko Prof Claude Mambo Muvunyi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Sabin Nsanzimana wakuwe kuri izo nshingano.

munyemanat

Recent Posts

Test 1 of Mathematics for students of p6

Izi test zafasha umunyeshuri wiga muri P6 gutegura neza ikizamini cya leta gisoza icyo cyiciro,…

3 weeks ago

MARKING GUIDES OF NATIONAL EXAMINATIONS PAST PAPERS.

MARKING GUIDES OF NATIONAL EXAMINATIONS    The following are marking guides for P-LEVEL, O-LEVEL and A-LEVEL, you…

5 months ago

MATHEMATICS NATIONAL EXAMINATION PREPARATION TEST 1

Izi test zafasha abanyeshyuri bitegura kuzakora ibizamini bya LETA bisoza umwaka, byaba byiza mbere yo…

5 months ago

This website uses cookies.