CONSULTANCY & TRANSLATION

Polisi igiye gufungura uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka impushya z’ibinyabizig

Polisi y’u Rwanda iravuga ko irimo gukosora ibyatumaga abakeneye gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bagorwa no kwiyandikisha binyuze mu ikoranabuhanga.

Abahuye n’iki kibazo bavuga ko iyo bishyuye ntibabashe kwiyandikisha ngo bakore ibizamini hari ibyo bibahombya.

Abigisha n’abiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bavuga ko hashize igihe kinini kwiyandikisha ngo bakore ibizami byo gutwara ibinyabiziga bidakora uko bikwiye.

Umuhoza Clementine avuga ko amaze igihe yiga amategeko y’umuhanda, ariko akaba atabona uburyo bwo gukora ikizamini.

Yagize ati “Hari igihe usanga basohoye kode zo gukora wajya ku Irembo kubera ko ari ho tudekarara, ugasanga ngo kode zashize, ntitumenya uko ziboneka kandi twishyuye ibihumbi bitanu kugira ngo ubone kode.”

Kampire Noella na Nzabagerageza Rwabuhihi bigisha gutwara ibinyabiziga. Bavuga ko kuba bigisha abanyeshuri ariko ntibakorere ibizamini ku igihe bibateza igihombo.

Nzabagerageza Rwabuhihi ati “Nta ngengabihe iriho y’amashuri ya auto ecole, ku buryo umuntu avuga ngo ndiga ukwezi cyangwa amezi abiri nkore ikizami, umuntu ashobora kumara umwaka ashaka kode atarayibona mu by’ukuri kandi ibyangombwa bikomeza kwishyuzwa n’imisoro y’ukwezi n’ibindi bikishyuzwa.”

Kampire Noella ati “Turigisha abanyeshuri bakagenda ukamubwira ngo ese wazagarutse kwiga ati nzaza nabonye  kode.”

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko iki kibazo bakizi ariko hari ibitari binoze mu gutanga iyi serivisi bikaba byari birimo binozwa ndetse akanizeza abarebwa bose n’iki gikorwa ko imirongo igiye gufungurwa bitarenze iki cyumweru cyane cyane abakorera impushya z’agateganyo.

Yagize ati “Hari serivisi zitari zinoze zari zirimo kunozwa ariko ndabararitse ko imirongo igiye gufungurwa kino cyumweru ku buryo ku wa Mbere abakora bazaba batangiye gukora. Hari center icumi (ibigo) mu gihugu hose zizahita zifungurwa tuzahita tubamenyesha.”

CP John Bosco Kabera kandi anahumuriza abakoreye impushya z’agateganyo bafite ikibazo cy’uko zizarangira badakoreye iza burundu kuko imirongo yari ifunze.

 

Source: RBA

munyemanat

This website uses cookies.