4. Ongera ubushobozi mu mpano ufite
Niwamara kwiyemeza ko ugiye kubyaza impano yawe umusaruro, umaze no guhitamo ibyo uzakora bijyanye n’impano yawe, uzasanga kenshi nta bumenyi buhagije ubifitemo. Mu gihe watangiye gukoresha impano yawe, ihugure kandi wongere ubumenyi wari usanzwe ufite muri uwo mushinga ujyanye n’impano yawe.
5. Hitamo neza ibyo uzashyiraho imbaraga kurusha ibindi
Niba watangiye gukoresha impano yawe mu kwiteza imbere, wigerageza gukora ibintu byinshi icyarimwe, tangirira ku bintu bito ugende ubyagura uko wiyungura ubumenyi n’ubushobozi.
Urugero: Niba ufite impano yo kwigisha ibintu binyuranye, witangira wigisha ku ngingo zose. Wivuga ku bukungu, iyobokamana, politiki, imyidagaduro, ubumenyi icyarimwe. Hitamo ingingo imwe uzajya wigisha kugira ngo abantu bamenye urwego bagufatamo. Niwiha kubivuga byose, bizarangira nta na kimwe ukoze neza, bitume intego wihaye utayigeraho.
6. Kumenya kwagura umushinga wawe no kudacika intege
Niba wiyemeje gukoresha impano yawe mu kwiteza imbere, witekereza umushinga muto. Mu gihe watangiye gukora umushinga ujyanye n’impano yawe ni ngombwa ko nawo ugenda uwagura ukuzavamo umushinga munini utanga akazi ku bantu benshi. No mu gihe uwo mushinga udahise waguka cyangwa ngo ubyare inyungu, ntugomba gucika intege, ugomba gukomeza kugeza igihe intego yawe uyigezeho.
Urugero: Hari abantu batangiye imishinga yo gufotora no gufata amashusho bakoresha “Camera” z’intirano, ariko ubu bafite “Studio” zikomeye ku isi.
Mu gusoza, turongera kubabwira ko buri muntu wese agira impano. Igikomeye ni ukuyimenya no kumenya amahirwe ahari wayikoreshamo ikakugirira akamaro ndetse ukayibyaza amafaranga yakugira umukire.