Umuravumba (Tetradenia riparia) ni umuti utangaje

UMURAVUMBA (TETRADENIA RIPARIA)

Uyu ni umuti abantu bose bakagombye kumenya gukoresha bityo abantu bakajya bivura indwara zoroheje.


N’ubwo usanga abantu benshi batinya guhekenya umuravumba, abahanga mu buvuzi bavuga ko ari umuti utangaje kuko uvura indwara nyinshi.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga www.healthcare.org , usanga cyane cyane abaturage bo mu bihugu byo muri Afurika batera umuravumba mu masambu yawo, aho bawifashisha bivura indwara zitandukanye bahura nazo, ndetse n’iz’amatungo.
Abavuzi gakondo batandukanye bemeza ko mu miti bakoreshya bavura, inzoka n’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, umuravumba ufata umwanya utari munsi ya 60%.
Ku rundi ruhande, healthcare.org ivuga ko no mu bihugu byateye imbere umuravumba wifashishwa mu gukora imiti ishobora guhangana n’indwara zitandukanye.

Naho urundi rubuga rwandika ku buzima www.sahealthinfo.org , rwo rugaragaza zimwe mu ndwara zishobora kuvurwa n’umuravumba:

  1. Indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero
  2.  Inkorora
  3. Angine
  4. Kubabara umutwe
  5. Guhitwa
  6. ibicurane
  7. Kuribwa mu gifu, n’izindi.

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umuravumba, abahanga bavuga ko bawukamura bakanywa amazi yawo, cyangwa se bakahekenya ibibabi banyunyuza amazi yawo. Umuravumba kandi unakoreshwa mu guteka cyane Inyama (kubakunda gufurutwa bariye inyama) n’ibinyabijumba nk’amateke (kubakunda kugugara iyo babiriye) n’ibindi.

Nanone  kuwukoresha byakurinda indwara zikomeye nka sinusites, angines, asima, gapfura, bronchites n’izindi zifata imyanya y’ubuhumekero

Uko utunganywa:

A. Ku nkorora y’abana n’abakuru:

  1. Toranya ibibabi byeze 2 by’umuravumba ubyoze neza.
  2. Bishyire mu rukoma uhambirize ho ikirere kibisi
  3. Shyira munsi y’imbabura cg mu ziko ukomeze kugenzura ko ushya uwurinde gushirira

Ku bakoresha gaz kd batabasha kubona urukoma washaka ibibabi by’umuravumba nka 4 noneho ukabitunganya byose maze ukabigerekeranya ukabirambika hejuru y’umufuniko w’isafuriya utetse. Komeza ubyubike, ubyubure kugeza bihiye neza maze ukuremo 2 by’imbere abe ari byo ukoresha iby’inyuma ubite.

       5. Bikimara gushya karaba neza uvugute ibyo bibabi ugenda ukandira ku kiyiko cg mu gakombe gasukuye neza.

Uko unyobwa

  • 1/4 cy”akayiko ku mwana muto uzi kurya (+8months) mu gitondo na nimugoroba
  • 1/2 cy’akayiko ku mwana mukuru uri hejuru y’imyaka 5
  • Akayiko kose ku muntu mukuru.

Uyu muti uzirana no kuwufatana n’indi miti cyane cyane iya kizungu. Kirazira rwose kuwufatanya n’indi miti.

Wawushyira kandi mu gikoma cy’ibinyameke kitarimo amata icyo gihe wanawunywa nta cyo urwaye mu rwego rwo kwikingira.

Ntabwo uzirana n’inzoga.

B. Ku ndwara nka Gapfura, Angines, Ibikweto, Ikirimi, ufata bya bibabi bimaze gushya ukabisigaho ubuki bw’umwimerere maze ukinjiza mu muhogo ugakuba gahoro. Ibi biba byiza iyo bikozwe na muganga uzi neza aho agomba guhara (gukuba mu mihogo).

Icyitonderwa: Uburyo bwose tuvuze hano ntibukuraho kujya kwisuzumisha kwa muganga byaba ngombwa ugaca mu cyuma kabuhariwe kugira ngo umenye neza icyo urwaye.

Ikindi kandi ngo umuravumba ukoreshwa hagendewe ku hantu wameze, kuko umuravumba wo ku gasi ngo urakara cyane ku buryo n’uwukoresheje aba akwiriye kwitwararika agakoresha muke ugereranyije n’umuravumba uterwa mu ngo z’abantu.

 

Niba hari indi ndwara uzi umuravumba uvura cg ubundi buryo ukoreshwa nawe wabidusangiza. 

  Murakoze

MARKING GUIDES OF PAST PAPER NATIONAL EXAMINATION P-LEVEL 2019:

MARKING GUIDE NATIONAL EXAMINATION
👆🏾
Niba ufite umwana wiga S6; S3 na P6 Aya masomo yamufasha kuguma kwitegura kuzakora ibizamini bya Leta bisoza umwaka, turahari ngo tumufashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Open chat
Need Help?
Hello!
Can I help you?