Ibi bintu 5 nawe byagufasha kongera umusaruro mu kazi kawe

Hari igihe utangira akazi kare, ukaza kugeza ku mugoroba utanaruhutse, ariko wasubiza amaso inyuma ugasanga nta kintu gifatika wakoze, nta musaruro wagezeho. Hari n’igihe ushobora gukora amasaha make kandi ukabona umusaruro ushimishije.  Byose biterwa n’uko witwara muri ako kazi n’uburyo wagateguye mbere yo kugatangira.

Uyu munsi tugiye kuvuga ku bintu 5 ushobora gukora bikagufasha  kongera umusaruro mu kazi,  waba wikorera cyangwa se ukorera abandi:

1. Kora urutonde rw’imirimo uteganya gukora ku munsi

Ni byiza ko mbere yo kujya ku kazi ubanza ugakora urutonde rw’ibyo uza gukora kuri uwo munsi. Uru rutonde ushobora kurukora ku munsi ubanziriza uwo uzajya ku kazi cyangwa ukarukora mbere yo gutangira akazi kuri uwo munsi. Ariko abahanga bavuga ko ibyiza ari ukurara urukoze, ejo ukazagera ku kazi uhita utangira gukora.

Gukora urutonde rw’ibyo ugomba gukora bituma udata umwanya utegura ibyo ukora kuko uba wabiteganyije mbere. Bituma kandi umenya icyo uheraho n’icyo ukurikizaho, bityo bikihutisha akazi.

2. Reka kugerageza gukora imirimo myinshi icyarimwe

Niba wifuza gutanga umusaruro mu kazi kawe, irinde gushaka gukora imirimo myinshi icyarimwe. Iyo ushakatse gukora ibintu byinshi icyarimwe, bituma imirimo yose watangiye utayirangiza. Niyo ugize uwo urangiza, biragoye ko waba ukoze neza kuko wawukoze utawushyizeho umutima.

Niba rero wifuza kongera umusaruro mu kazi kawe, jya ukora ikintu kimwe, niwakirangiza neza utangire ikindi, gutyo, gutyo.

3. Fata akaruhuko

Hari abantu bibwira ko gukora cyane ari ugukora umunsi wose utaruhutse. Si byo. Niba ushaka kongera umusaruro mu kazi kawe, jya ufata umwanya wo kuruhuka.  Iyo ukoze utaruhuka, ntabwo ugera ku musaruro ushimishije. Byanze bikunze, akazi ukoze wananiwe ntabwo kaba gakoze neza nk’ako wakora umaze kuruhuka.

Abahanga bavuga ko umukozi agomba gufata akaruhuko nibura inshuro ziri hagati ya 3 na 5 mu masaha 10 y’akazi ku munsi.  Kuruhuka si ngombwa gufata igihe kinini; icya ngombwa ni ugahagarika ibyo wakoraga mu gihe gito ukaba wajya kurya, kunywa icyayi, gutembera no kugorora ingingo, gukina udukino tworoheje, cyangwa guhindura ibyo wakoraga n’ibindi.

4. Ihe intego y’ibyo ugomba kuba wakoze mu gihe runaka

Indi nama itangwa n’abahanga yagufasha kongera umusaruro mu kazi kawe ni ukwiha cyangwa kwishyiriraho intego y’ibyo ugomba kuba wakoze mu gihe runaka, kandi kitari  kinini kugira ngo uze gushobora kwikorera isuzuma. Ushobora nko kuvuga uti: “mu gihe cy’amasaha abiri ndaba maze gukora ibintu runaka”; ya masaha yashira ukisuzuma ukareba koko niba wabigezeho.

Kwiha intego bishobora gutuma wihutisha akazi kawe cyangwa ukagakora utavunitse, utanagerageje gukora ibintu byinshi icyarimwe.

5. Tangirira ku kazi gakomeye usoreze ku kazi koroshye

Niba usahaka kongera umusaruro mu gihe wagiye ku kazi, ni byiza ko utangirira ku kazi gakomeye mu gihe ugifite imbaraga utarananirwa. Abakozi benshi bavuga ko mu gitondo bakijya ku kazi ari bwo baba bagifite imbaraga, uretse ko hari n’abavuga ko imbaraga zigenda ziyongera uko bamenyera gukora.

Icya ngombwa cyo kumenya, ni uko niba ushaka kongera umusaruro, akazi gakomeye wajya ugakora mu gihe wumva ufite imbaraga, noneho watangira kunanirwa ugakora akazi wumva ko koroshye.

6. Irinde kurangarira muri telefone igendanwa

Muri iki gihe, tugirwa inama ko mu gihe turi gukora akazi tugomba kwirinda guhora tureba muri telefone zacu buri kanya kuko bituma dukora tudatuje cyangwa tudashyize umutima hamwe.

Tugirwa inama yo kugena igihe cyo gukoresha telefone no kureba ubutumwa twandikiwe, icyo gihe cyarangira telefone tukayizimya, cyangwa tukayishyira aho idakomeza kuturangaza. Cyeretse iyo na yo turi kuyikoresha muri ako kazi.

Kimwe n’izindi tutavuze, izo ni zimwe mu nama tugirwa zadufasha kongera umusaruro mu kazi kacu. Duharanire rero gukora umurimo unoze kandi utanga umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Open chat
Need Help?
Hello!
Can I help you?