IBIBAZO N’IBISUBIZO BIKUNZE KUBAZWA MUBIZAMINI BYA PROVISOIRE
1. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira: (a) Umuyobozi Ans: b) Umuherekeza c)A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
2. Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa: a) Abanyamaguru b) Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
3. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha : a) Igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira b) Ahegereye umurongo ukomeje (c) Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo Ans: d) A na C nibyo |
4. Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda : a) Biteganye b) Ku murongo umwe c) A na B nibyo (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
5. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka: a) Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5 c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
6. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira: a) cm75 b) cm125 c) cm265 (d)Nta gisubizo cy’ukuri Ans: |
7. Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 : a) Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira b) Ibifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo c) Makuzungu (d)Nta gisubizo cy’ukuri Ans: |
8. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira : a) Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini : b) Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe c) Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi (d) Ibisubizo byose nibyo Ans: |
9. Kunyuranaho bikorerwa: a) Mu ruhande rw’iburyo gusa b) Igihe cyose ni ibumoso c) Iburyo iyo unyura ku nyamaswa (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
10. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira: a) Burenga toni 1 b) Burenga toni 2 c) Burenga toni 24 (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
11. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa mu isaha wa velomoteri ni: (a) Km50 Ans: b) Km40 c) Km30 d) Nta gisubizo cy’ukuri |
12. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira: a) Umuvuduko w’abanyamaguru b) Ubugari bw’umuhanda c) Umubare w’abanyamaguru (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
13. Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira: a) Amatara ndanga (b) Amatara ari imbere mu modoka Ans: c) Amatara ndangaburambarare d) Ibisubizo byose nibyo |
14. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni: a) Km25 b)Km70 c) Km40 (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
15. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita: a) Feri y’urugendo b) Feri yo guhagarara umwanya munini (c) Feri yo gutabara Ans: d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
16. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe: a) 2 b) 3 (c) 1 Ans: d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
17. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira: a) Iyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20 (b) Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi Ans: c) Iyo ari mu nsisiro d) Ibisubizo byose ni ukuri |
18. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenga abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira: a) Itara ndangamubyimba b) Itara ryerekana icyerekezo c) Itara ndangaburumbarare (d) Ibisubizo byose ni ukuri Ans: |
19. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira: a) cm25 b) cm125 c) cm45 (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
20. Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira: (a) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga Ans: b) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso c) Ni itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma d) A na C ni ibisubizo by’ukuri |
21. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira : a) Amatara abiri ashyirwa inyuma b) Amatara abiri ashyirwa imbere (c) Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma Ans: d) b na c ni ibisubizo by’ukuri |
22. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kugaragara igihe ijuru rikeye nibura mu ntera ikurikira: a) Metero 100 ku manywa na metero 20 mu ijoro b) Metero 150 ku manywa na metero50 mu ijoro c) Metero 200 ku manywa na metero100 mu ijoro (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
23. Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye ushobora kurenga km50 mu isaha ahategamye, bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera: a) Metero 100 b) Metero 200 (c)Metero 50 Ans: d) Metero 150 |
24. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri naza romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa kubinyabiziga bikurikira: a) Ku binyabiziga by’ingabo bijya ahatarenga km25 b) Ibinyabiziga bihinga c) Ibinyabiziga bya police (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
25. Igice cy’inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibrrangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari: a) Ahanyurwa n’amagare na velomoteri b) Ahanyurwa n’ingorofani (c) Ahanyurwa n’ibinyamitende Ans: d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
26. Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugari bw’ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira: a) Igare b) Velomoteri (c) Ipikipiki ifite akanyabiziga kometse ku ruhande rwayo Ans: d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
27. Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka: a) Imyaka 10 (b) Imyaka 12 Ans: c) Imyaka 7 d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo |
28. Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira: a) Ubuso ni umweru b) Ikirango ni umutuku n’umukara c) Ikirango ni umweru n’umukara (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
29. Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano : a) Iyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari b) Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans : d) Nta gisubizo cy’ukuri |
30. Ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw’ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw’umuhanda. Ariko bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda: a) Hakurikijwe icyerekezo abagenzi bireba baganamo b) Hakurikijwe icyo ibyo bimenyetso bigamije kwerekana (c) Kugirango birusheho kugaragara neza Ans: d) Ibisubizo byose ni ukuri |
31. Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he: a) Kuri buri nzira b) Hagati y’amasangano c) Iburyo bw’amasangano (d) a na b ni ibisubizo by’ ukuri Ans: |
32. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona : a) Babona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura b) Iburyo babona iby’ibara risa n’icunga rihishije gusa c) Babona iby’ibara ry’umuhondo ibumoso (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
33. Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa rimwe mu mezi 6: a) Ibinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5 c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara (d) Ibisubizo byose ni ukuri Ans: |
34. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira: (a) Ubururu Ans: b) Umweru c) Umutuku d) Nta gisubizo cy’ukuri |
35. Ku mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe: a) Ibyapa biyobora n’ibitegeka b) Ibyapa biburira n’ibitegeka (c) Ibyapa bibuza n’ibitegeka Ans: d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
36. Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera: (a) Feri y’urugendo Ans: b) Feri yo gutabara c) Feri yo guhagarara umwanya munini d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
37. Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira: a) Agatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda b) Ikimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije c) Icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 20 kuri buri ruhande (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
38. Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni: a) Toni 10 b) Toni 12 (c) Toni 16 d) Toni 24 |
39. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira: a) cm 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye b) Ubugari ntarengwa budakuka ni metero 2 na sentimetero 50 (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
40. Kunyura ku binyabiziga bindi, uretse icy’ibiziga bibiri, bibujijwe aha hakurikira: a) Hafi y’iteme iyo hari umuhanda ufunganye b) Hafi y’aho abanyamaguru banyura c) Hafi y’ibice by’umuhanda bimeze nabi (d) Ibi bisubizo byose ni ukuri Ans: |
41. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni: (a) Km 60 mu isaha Ans: b) Km 40 mu isaha c) Km 25 mu isaha d) Km20 mu isaha |
42. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni: a) Km 60 mu isaha b) Km 40 mu isaha (c) Km 75 mu isaha Ans: d) Km20 mu isaha |
43. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira : a) Imbere y’ahantu hinjirwa hakasohokerwa n’abantu benshi b) Mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo idacagaguye (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
45. Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’ inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamaguru mu bihe bikurikira: a) Iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso b) Iyo badatatanye kandi bayobowe n’umwarimu (c) Iyo hatari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso Ans: d) Ibisubizo byose ni ukuri |
46. Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira: a) Mu nsisiro gusa b) Ahegereye inyamaswa zikurura c) Hafi y’amatungo (d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
47. Uburemere ntarengwa bwemewe ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura nubw’umuyobozi kuri romoruki zikurikira : a) Romoruki ifite feri y’urugendo (b) Romoruki idafite feri y’urugendo Ans: c) Romoruki itarenza kg 750 d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
48. Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare: (a) Metero 2 na cm 10 b) Metero 2 na cm 50 c) Metero 3 d) Metero 2 |
49. Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye : a) Cm 30 (b) Cm 40 Ans: c) Cm 50 d) Metero 1 na cm 55 |
51. Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye: a) m1 na cm 50 b) m1 na cm 75 (c) m 1 na cm 90 Ans: d) m2 na cm 10 |
52. Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora: a) igihe kigenda ahamanuka (b) igihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga Ans: c) igihe gifite feri y’urugendo d) ibisubizo byose ni byo |
52. Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango ugaragaze ibi bikurikira: (a) inkombe mpimbano z’umuhanda Ans: b) ahahagararwa umwanya muto n’umunini c) ahanyura abayobozi b’amagare d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
53. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira: a) hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga b) inyuma hafi y’impera y’iburyo bw’ikinyabiziga c) inyuma ahegereye inguni y’iburyo (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
54. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza: a) ibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha (b) ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha Ans: c) ibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha d) ibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha |
55. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira: (a) m 1.25 Ans: b) cm 30 c) cm 75 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
56. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose: a) ibinyabiziga bifite ubugari burenga m 2 na cm 10 b) ibinyabiziga bya police y’igihugu (c) ibinyabiziga ndakumirwa Ans: d) ibisubizo byose ni ukuri |
59. Ku kinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntikigomba kurenga ibipimo bikurikira: (a) inyuma ni m 3 na cm 50 Ans: b) imbere ni m 1 na cm 70 c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
60. Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira: a) itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa b) agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro c) itara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
61. Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira: a) m 2.50 (b) m 2.75 Ans: c) m 3 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
62. Uretse mu mijyi kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni: a) toni 20 b) toni 16 ( c) toni 12 Ans: d) toni 10 |
63. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira: a) umuhondo (b) icyatsi kibisi Ans: c) umweru d) umutuku |
64. Ikinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana bifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo ni ukuvuga imitambiko yihindukiza kucyo ifungiyeho, uburebure bwabyo ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira: a) m11 b) m10 (c) m7 Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
65. Bumwe muri ubu bwoko bwa feri ituma imodoka iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegera kuburyo bw’ibyuma niyo umuyobozi yaba atarimo: (a) feri yo guhagarara umwanya munini Ans: b) feri y’urugendo c) feri yo gutabara d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
66. Utugarurarumuri turi mu mbavu z’ikinyabiziga tugomba kugira ibara rikurikira: a) umweru (b) umuhondo Ans: c) umutuku d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
67. Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa cm 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira: a) velomoteri (b) ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande Ans: c) amavatiri y’ifasi d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
68. Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba, nijoro igihe ijuru rikeye, kumurika mu muhanda mu ntera ya m 100 nibura imbere y’ikinyabiziga, ariko ku binyabiziga bifite moteri itarengeje za sentimetero kibe 125 iyo ntera igira ibipimo bikurikira: a) m200 b) m100 c) m85 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
70. Guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane aha hakurikira: a) ku mihanda y’icyerekezo kimwe hose (b) mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini Ans: c) ku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw’umwanya w’ibinyabiziga ugomba gutuma bibisikana butagifite m12 d) ibisubizo byose nibyo |
71. Amatara ndangambere n’aya ndanganyuma y’imodoka zitarengeje m 6 z’uburebure na m 2 z’ubugari habariwemo imitwaro kdi nta kinyabiziga kindi kiziritseho ashobora gusimburwa n’amatara akurikira, iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw’umuhanda: a) amatara magufi b) amatara ndangaburumbarare (c) amatara yo guhagarara umwanya munini Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
73. Imizigo yikorewe n’amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by’ibiziga bitatu nibyo ibiziga bine bifite cyangwa bidafite moteri inyuma ntishobora kurenza ibipimo bikurikira: a) cm 20 b) cm 30 (c) cm 50 Ans: d) cm 60 |
74. Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira: (a) ahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga Ans: b) ahagereye inguni y’iburyo bw’ikinyabiziga c) inyuma kandi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga d)nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
75. Nta tara na rimwe cyangwa utugarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi ya cm 40 kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye ariko ibyo ntibikurikizwa ku matara akurikira: a) amatara kamenabihu b) amatara yo gusubira inyuma (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
76. Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’i kinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira: a) metero 100 (b) metero 150 Ans: c) metero 200 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
77. Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira: a) metero 200 b) metero 150 (c) metero 100 Ans: d) metero 50 |
78. Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera ikurikira y’ahantu habyerekana: (a) metero 150 kugeza kuri 200 Ans: b) metero 100 kugeza kuri 150 c) metero 50 kugeza kuri 100 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
79. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira: a) babona iburyo bwabo ibyibara ritukura cyangwa ibisa n’icunga rihishije b) ibumoso babona iby’ibara ryera (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
82. Amahoni y’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri agomba kohereza ijwi ry’injyana imwe rikomeza kandi ridacengera amatwi ariko ibinyabiziga bikurikira bishobora kugira ihoni ridasanzwe ridahuye n’ibivuzwe haruguru: a) ibinyabiziga ndakumirwa b) ibinyabiziga bikora ku mihanda c) ibinyabiziga bifite ubugari burenze m 2.10 (d) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: |
83. Icyapa kibuza kunyura kubindi binyabiziga byose uretse ibinyamitende ibiri n’amapikipiki adafite akanyabiziga ku ruhande gifite ibimenyetso by’amabara akurikira: a) umweru n’umukara (b) umutuku n’umukara Ans: c) ubururu d) A na B ni ibisubizo by’ukuri |
84. Icyapa kivuga ko hatanyurwa mu byerekezo byombi kirangwa n’ubuso bw’ibara rikurikira: a) umukara (b) umweru Ans: c) ubururu d) umutuku |
85. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ya m 20: a) amapikipiki (b) velomoteri Ans: c) ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bidapakiye d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
86. Imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri iyo bitagishoboka kubona neza muri m200, bagaragazwa ni itara ryera imbere naho inyuma ni itara ry’umutuku ariko iyo uburebure bwiyo mirongo cyangwa bw’utwo dutsiko burenga m6 impande zatwo cyangwa zayo zigaragazwa ku buryo bukurikira: a) itara rimwe cyangwa menshi yera b) amatara menshi y’umuhondo c) amatara menshi asa n’icunga rihishije (d) ibisubizo byose nibyo Ans: |
87. Amatara ndangambere na ndanganyuma y’imodoka zitarengeje m 6 z’uburebure na m 2 z’ubugari habariwemo imitwaro kandi nta kindi kinyabiziga kiziritseho ashobora gusimburwa n’amatara yo guhagarara umwanya munini iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw’umuhanda. Ayo matara arangwa n’amabara akurikira: a) umweru cyangwa umuhondo imbere b) umutuku cyangwa umuhondo inyuma (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
88. Amatara ndangaburumbarare agomba kubonwa nijoro igihe ijuru rikeye n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ya : a) m 50 nibura b) m 100 c) m 150 (d) m 200 nibura Ans: |
89. Uretse ku byerekeye imihanda iromboreje y’ibisate byinshi n’imihanda yimodoka igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera ucibwa ku muhanda ngo ugaragaze inkombe mpimbano zawo kigenewe ibi bikurikira: a) guhagararwamo umwanya muto gusa b) guhagararwamo umwanya munini gusa (c) guhagararwamo umwanya muto n’umunini Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
90. Ibimenyetso by’agateganyo bigizwe n’imitemeri y’ibara risa n’icunga rihishije bishobora gusimbura ibi bikurikira: a) imirongo yera irombereje idacagaguye gusa (b) imirongo yera irombereje idacagaguye n’icagaguye Ans: c) imirongo icagaguye n’idacagaguye ibangikanye d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
91. Iyo bitagishoboka kubona muri m 200 imodoka zikuruwe n’inyamaswa, ingorofani, inyamaswa zitwaye imizigo cyangwa zigenderwamo kimwe n’amatungo bigomba kurangwa na : a) imbere ni itara ryera b) imbere ni itara ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije c) inyuma ni itara rimwe ritukura (d) ibisubizo byose ni ukuri Ans: |
92. Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere ikinyabiziga cyose gihagaze umwanya muto cyangwa munini, iyo gihagaze mu mwanya wo kuruhande wagenewe abanyamaguru, kugirango bashobore kugenda batagombye kunyura mu muhanda, umuyobozi agombye kubasigira akayira gafite byibura ibipimo bikurikira by’ubugari: (a) m 1 Ans: b) m 2 c) m 0.5 d)nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
93. Icyapa cyerekana ahantu hagenewe guhagararwamo n’imodoka nini zagenewe gutwara abantu cyirangwa n’ubuso bw’amabara akurikira: a) ubururu b) umweru c) umutuku (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
94. Icyapa cyerekana ko inzira giteyeho mu ntangiriro idakomeza kigaragazwa n’ikirango (ikimenyetso) cy’amabara akurikira: a) umukara n’umutuku b) umukara n’umweru (c) umweru n’umutuku Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
95. Buri modoka yagenewe gutwara abantu, ariko umubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya 6 umuyobozi abariwemo igomba kugira imikandara yo kurinda ibyago igenewe aba bakurikira: a) umuyobozi b) umugenzi wicaye ku ntebe y’imbere c) ishobora no kugira imikandara kuzindi ntebe z’inyuma (d) ibisubizo byose ni ukuri Ans: |
96. Usibye ibinyabiziga by’ingabo z’Igihugu, Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kiriho ibyuma ntamenwa cyangwa ikindi cyose gituma gikoreshwa mu gutera cyangwa mu kwitabara ntigishobora kugenda mu nzira nyabagendwa kidafite uruhushya rwihariye. Urwo ruhushya rutangwa naba bakurikira: a) police y’igihugu (b) minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Ans: c) minisitiri w’ingabo d) ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro. |
99. Iyo ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa nacyo gikuruye ikindi uburebure bw’ibikururwa bukaba burenga m 18 hatabariwemo icyo kinyabiziga cya mbere kiziritseho hagomba ibi bikurikira: (a) umuherekeza w’ikinyabiziga cya kabiri Ans: b) abaherekeza babiri c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
100. Ibinyabiziga bikurikira ntibitegetswe kugira ibimenyetso bibyerekana iyo byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda ku ruhande rwawo: a) ibinyabiziga bigendwamo n’abana b) ibinyabiziga bigendwamo n’abamugaye (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
101. Icyapa cy’inyongera kigaragaza ikibanza cy’ingando cyangwa cy’abantu benshi bagendera ku nyamaswa kirangwa n’amabara akurikira: (a) ubururu, umweru n’umukara Ans: b) umukara umweru n’umuhondo c) icyatsi kibisi, umuhondo n’ikirango cy’umukara d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
102. Icyapa cyerekana ahantu amategeko y’ Umuhanda urombeje w’ibice byinshi atangirira gukurikizwa, kirangwa n’ibirango (ibimenyetso) by’amabara akurikira: a) umweru n’umukara b) umweru n’umutuku c) umweru n’umuhondo (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
103. Igihe ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cyangwa buke uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, ahakorerwa imirimo hagaragazwa ku buryo bukurikira: a) icyapa cyera cya mpande enye, zingana zifite uruhande rwa metero 0.30 b) uruzitiro ruri ku mpera y’iburyo c) A na B ni ibisubizo by’ukuri (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
104. Iyo mu muhanda, imirimo yihariye ubugari butuma abayobozi bagomba kuva mu mwanya wabo usanzwe kugirango bakomeze urugendo, ahategetswe kunyurwa hagaragazwa n’ikimenyetso gishyirwa aho imirimo irangirira mu ruhande rugenderwamo. Icyo kimenyetso kirangwa n’amabara akurikira: (a) ubuso bw’ubururu ikirango cy’umweru Ans: b) umuzenguruko w’umutuku, ubuso umweru n’ikirango cy’umukara c) umuzenguruko w’umutuku, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umutuku n’umukara d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
105. Icyapa cyerekana ko hari amabwiriza yihariye mu buryo bwo kugendera mu cyambu cyangwa ku kibuga cy’indege giteye ku buryo bukurikira: a) ishusho mpandeshatu, ubuso mu ibara ryera, ikirango mu ibara ry’umukara (b) ishusho mpandenye, ubuso mu ibara ry’ubururu n’ikirango kiri mu ibara ryera Ans: c) ishusho y’uruziga mu ibara ry’ubururu ni ikirango kiri mu ibara ryera d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
106. Nijoro igihe ijuru rikeye, itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga rigomba gutuma izo numero zisomerwa nibura mu ntera ikurikira: a) m150 b) m50 (c) m20 Ans: d) m10 |
107. Ibyapa byerekana icyago cyidahoraho kandi bigenewe kwerekana aho bagana cyangwa aho berekeza umuhanda nk’igihe cy’impanuka cyangwa hari imirimo ikorwa mu muhanda birangwa n’amabara akurikira: a) umweru n’umukara b) umweru n’umuhondo c) ubuso bw’umweru gusa (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
108. Birabujijwe kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga kubera ibi bikurikira: a) kugabanya umuvuduko kuburyo budasanzwe b) gukacira feri bidatewe no kwirinda ibyago (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
109. Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200, mu nzira nyabagendwa, romoruki iziritse kuri velomoteri cyangwa ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande, uretse velomoteri idafite umuyobozi, kandi uburumbarare bwayo, cyangwa bw’ibyo yikoreye bukaba butuma itara ry’ikinyabiziga biyikurura ritagaragara, iyo romoruki igaragazwa ku buryo bukurikira: a) itara ryera riri kuri romoruki inyuma b) itara ry’umuhondo riri kuri romoruki inyuma c) itara risa n’icunga riri kuri romoruki inyuma (d) ibi bisubizo byose nibyo Ans: |
110. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira: a) iyo umuhanda umurikiwe hose kandi umuyobozi ashobora kubona nibura mu ntera ingana na metero 200 b) iyo ikinyabiziga gikurikiye mu ntambwe zitagera muri m100 keretse iyo umuyobozi wacyo ashaka kunyura kucyo akurikiye acana azimya vuba vuba amatara maremare (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
111. Iyo akanyabiziga gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi abona neza imbere ye, uwo muyobozi agomba gukora ibi bikurikira: a) gushaka umuherekeza (b) gukurura ikinyabiziga cye Ans: c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
112. Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa imitunganyirize bwite y’aho, ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihagaze umwanya muto cyangwa munini igomba kuba iri aha hakurikira: a) mu kaboko k’iburyo hakurikijwe aho yaganaga uretse igihe ari mu muhanda w’icyerekezo kimwe b) ahegereye bishobotse akayira k’abanyamaguru iyo umuhanda ugafite ariko umwanya w’ibiziga n’akayira ntube urenga santimetero 50 (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
113. Iyo ikinyabiziga gihagaritswe n’ijoro ku buryo abayobozi bakigana badashobora kumenya ko kibabereye imbogamizi, kigomba kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabigenewe kiri ahantu hagaragara kugirango kiburire hakiri kare abandi bayobozi baza bagisanga, ariko ntibireba ibinyabiziga bikurikira: a) velomoteri b) ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
114. Abanyamaguru batatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanyije gahunda kdi batanayobowe n’umwarimu bategetswe kunyura mu tuyira turi ku mpande z’umuhanda no ku nkengero zigiye hejuru uretse ubutaka butsindagiye butandukanya imihanda ibiri bwo kunyurwamo gusa n’aba bakurikira: (a) abanyamaguru bashaka guhagarara akanya gato igihe bambukiranya umuhanda Ans: b) abanyamaguru bagize udutsiko tw’abantu benshi c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
115. Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga umurongo wa m 500, iyo bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa bishobora kugabanywamo amatsinda atonze umurongo utarengeje ibipimo bikurikira: (a) utarengeje m50 Ans: b) utarengeje m100 c) utarengeje 150 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
116. Ibyapa byereka inkomane y’inzira nyabagendwa n’inzira ya gariyamoshi bigomba iteka kumurikwa cyangwa kugarura urumuri ku buryo bigaragarira nibura mu ntera ikurikira igihe ijuru rikeye: a) m200 b) m 250 c) m300 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
117. Imbibi ziri ku mpera z’ubwihugiko bw’abanyamaguru kandi ziri mu muhanda kimwe n’imbibi n’ibindi bikoresho bigenewe gutuma bagenda mu muhanda nta muvundo zisigwa irangi ry’ibara rikurikira: (a) irangi ry’umuhondo ngarurarumuri Ans: b) irangi ry’umweru ngarurarumuri c) irangi risa n’icunga rihishije ngarurarumuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
118. Kugirango ikinyabiziga kive ahantu hari urwondo cyangwa hanyerera bidasanzwe hashobora gukoreshwa uburyo bukurikira: a) inziga zishobora gushyirwaho udushyundu (b) inziga zishobora gushyirwaho iminyururu irwanya ubunyerere Ans: c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
119. Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, amakara, ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye, ubugari bwayo bushobora kugera kuri m2 na cm75 ariko iyo iyo mizigo ijyanwa mu karere katarenga km25 uvuye aho yapakiriwe, usibye mu nsisiro, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira: a) m4 b) m3 na cm50 (c)m3 Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
120. Mu mujyi no ku mihanda y’igihugu igenwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, ubwikorere ntarengwa ku ikamyo iyo ariyo yose ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira: a) toni 10 b) toni 16 c) toni 24 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
121. Iyo bitewe n’imiterere y’ahantu intera itandukanya icyapa n’ahantu habi iri munsi ya m150 ku buryo bugaragara, iyo ntera yerekanishwa icyapa cy’inyongera giteye ku buryo bukurikira: a) kare ifite ubuso bw’ibara ryera (b) urukiramende rufite ubuso bw’ibara ryera Ans: c) mpandeshatu ifite umuzenguruko utukura d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
122. Nijoro, amatara yo kubisikana y’ibara ryera cyangwa y’umuhondo agomba, igihe ijoro rikeye kumurika mu muhanda nibura mu ntera ikurikira: a) m100 b) m50 (c) m40 Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo
|
123. Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditse bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’umusoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye ibyo bikorwa mu gihe kingana gute: a) mu mezi 2 b) mu kwezi kumwe c) mu minsi cumi n’itanu (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
124. Kugirango berekane ahantu habi cyane, hakoreshwa ikimenyetso cy’itara ry’umuhondo rimyasa, rivuga uburenganzira bwo gutambuka icyo kimenyetso barushijeho kwitonda. Ese icyo kimenyetso gihindura iki ku mategeko agenga gutambuka mbere: (a) ntacyo gihindura Ans: b) abo rireba nibo batambuka mbere c) abatwaye ibinyabiziga binini nibo batambuka mbere d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
125. Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa sentimetero 80 zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa iyo zikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira: a) velomoteri b) ipikipiki ifite akanyabiziga kuruhande c) igare (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
126. Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba nijoro igihe ijuru rikeye kumurika mu ntera ikurikira ku binyabiziga bifite moteri itarengeje ingufu zigera kuri sentimetero kibe 125 a) m100 (b) m75 Ans: c) m25 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
127. Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibintu bimeze bitagishoboka kubona muri m 200, ibinyabiziga cyangwa imitwaro bifite ubugari burenga m 2.50 iyo bigenda mu nzira nyabagendwa bigaragazwa ku buryo bukurikira: a) inyuma ni amatara abiri atukura b) iyo bibaye ngombwa no ku mpera y’amabondo y’ikinyabiziga cyangwa y’imitwaro ni itara ndangaburumbarare risa n’icunga rihishije cyangwa ry’umuhondo (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
128. Igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera udacagaguye ugaragaza inkombe mpimbano y’umuhanda kiba kigenewe ibi bikurikira: a) guhagararwamo umwanya muto gusa b)guhagararwamo umwanya muto n’umunini ndetse no kumihanda irombereje y’ibisate byinshi n’imihanda y’imodoka c) A na B ni ibisubizo by’ukuri (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
130. Iminyururu n’ibindi byuma bifashisha bishobora kuvanwaho cyangwa binagana, hatabariwemo ibimenyetso byerekana ibyerekezo bigomba gutungurwa ku kinyabiziga ku buryo igihe byizunguza bitarenga impande zihera uburumbarare bw’ikinyabiziga kandi ibyo byuma bifashisha ntibigomba gukururuka ku butaka ariko ibyo ntibibujijwe ku binyabiziga bikurikira: (a) imashini zihinga Ans: b) ibinyabiziga bitwaye ibintu bidashobora gufata inkongi c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
131. Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira: a) iby’inyuma : m3 (b) iby’imbere: m2.70 Ans: c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
134. Ibinyamitende itatu bifite moteri bigomba kugira amatara akurikira: a) amatara abiri ndangambere n’amatara abiri ndanganyuma yerekana ko ikinyabiziga gihagaze b) utugarurarumuri tubiri (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
135. Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa aha hakurikira: a) mu masangano (b) mu gice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati yaho bishinze n’inkomane ikurikiyeho ku ruhande rw’inzira bishinzeho Ans: c) ibyo byapa bishyirwaho hakurikijwe intera ibitandukanya d) B na C ni ibisubizo by’ukuri |
136. Icyapa cy’inyongera kerekana aho bagobokera ibinyabiziga kirangwa n’amabara akurikira: a) ubururu, umweru, umutuku (b) umweru, umukara, ubururu Ans: c) umutuku, umweru n’umukara d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
137. Icyapa cyerekana uburebure bw’igice cyatera ibyago cyangwa bw’ahantu amabwiriza y’icyo cyapa agomba gukurikizwa kirangwa n’ubuso n’ibimenyetso bikurikira: a) ubuso umweru, ikimenyetso ubururu b) ubuso ubururu, ikimenyetso umweru c) ubuso ubururu, ikimenyetso umweru n’umukara (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
138. Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda, umusezero w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse uvuga ibi bikurikira: a) guhagarara umwanya muto birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo b) guhagarara umwanya muto n’umunini birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo c) aho bahagarara umwanya munini cyangwa muto (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
139. Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira: a) iby’inyuma m 3.40 b) iby’imbere m 2.50 c) A na B ni ibisubizo by’ukuri (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
171. Mu migi no ku yindi mihanda y’igihugu igenwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu uburebure ntarengwa kuri buri mitambiko 3 ifungwaho ibiziga bine ni: (a) toni 24 Ans: b) toni 10 c)toni 16 d) toni 53 |
174. Birabujijwe kongera ku mpande z’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri cyangwa velomoteri ibi bikurikira: a) imitako b) ibintu bifite imigongo cyangwa ibirenga ku mubyimba kandi bishobora gutera ibyago abandi bagenzi (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
175. Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditswe bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’imisoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye. Ibyo bikorwa mu gihe kingana gute: a) mu minsi 5 (b) mu minsi 8 Ans: c) mu minsi 15 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
176. Kunyuranaho bikorerwa: a) mu ruhande rw’iburyo gusa b) igihe cyose ni ibumoso c) iburyo iyo unyura ku nyamaswa (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
177. Iyo ubugari bw’inzira nyabagendwa igenderwamo n’ibinyabiziga budahagije kugirango bibisikane nta nkomyi abagenzi bategetswe: a) kunyura mu nzira z’impande z’abanyamaguru b) guhagarara aho bageze (c) koroherana Ans: d) gukuraho inkomyi |
178. Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira: a) umuvuduko w’abanyamaguru b) ubugari bw’umuhanda c) umubare w’abanyamaguru (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
179. Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa ku binyabiziga bifite uburebure ntarengwa bukurikira: a) burenga toni 1 b) burenga toni 2 c) burenga toni 24 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
180. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni: a) km 25 b) km 70 c) km 40 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
181. Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa wa velomoteri mu isaha ni: (a) km 50 Ans: b) km 40 c) km 30 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
182. Birabujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira: a) mu duhanda tw’abanyamagare b) mu duhanda twagenewe velomoteri (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
183. Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kutamurika mu bihe bikurikira: a) iyo umuhanda umurikiwe umuyobozi abasha kureba muri m 200 (b) iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana nikindi Ans: c) iyo ari mu nsisiro d) ibisubizo byose nibyo |
184. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira: a) cm 25 b) cm 125 c) cm 45 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
185. Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza bwitwa: a) feri y’urugendo b) feri yo guhagarara (c) feri yo gutabara Ans: d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
186. Nta mwanya n’umwe feri ifungiraho ushobora kurekurana n’ibiziga keretse: a) iyo bireba feri y’urugendo b) iyo kurekurana ari ibyakanya gato c) iyo bireba feri yo guhagarara umwanya munini, ubwo kurekurana bikaba bidashoboka bidakozwe n’umuyobozi (d) byose ni ibisubizo by’ukuri Ans: |
187. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenze abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira: a) itara ndangamubyimba b) itara ryerekana icyerekezo c) itara ndangaburumbarare (d) ibisubizo byose ni ukuri Ans: |
188. Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira: a) ku nguni y’iburyo y’ikinyabiziga b) ku gice cy’inyuma ku kinyabiziga (c) ahegereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga Ans: d) ibisubizo byose ni ukuri |
189. Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurabirahuri dukurikira: a) 2 b) 3 (c)1 Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
192. Imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo ugaragaza: a) ahanyurwa n’amagare na velomoteri b) ahanyurwa n’ingorofani n’ibinyamitende (c) ahanyurwa n’abanyamaguru Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
193. Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka ikurikira: a) imyaka 10 Ans: (b) imyaka 12 c) imyaka 7 d) nta gisubizocy’ukuri kirimo |
194. Iyo ikinyabiziga kitagikora cyangwa cyoherejwe mu mahanga burundu ibyapa ndanga bigomba gukurwaho bikoherezwa mu biro by’imisoro, ibyo bikorwa mu gihe kingana gute: a) ibyumweru bibiri (b) amezi abiri Ans: c) ukwezi kumwe d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
195. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira: a) babona gusa ibumoso bwabo ibyibara ryera b) iburyo babona iby’ibara ritukura cyangwa risa n’icunga rihishije gusa (c) A na B ni ibisubizo by’ukuri Ans: d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
196. Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira: a) umukara b) umweru c) umutuku (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
199. Uretse mu mijyi, kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni: (a) toni 12 b) toni 16 c) toni 10 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
200. Uretse mu mujyi kuyindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo mukuzungu ni : a) toni 10 b) toni 12 c) toni 15 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
201. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku modoka zidafite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zakozwe ni: a) km 70 mu isaha b) km 40 mu isaha (c) km 25 mu isaha d) km20 mu isaha |
202. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku modoka zidafite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zakozwe ni: a) km 20 mu isaha b) km 40 mu isaha c) km 35 mu isaha (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
203. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira: (a) imbere y’ahantu nyabagendwa hinjirwa n’ahasohokerwa n’abantu benshi Ans: b) mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo icagaguye c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
205. Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira: (a) mu nsisiro cyangwa ahandi hose Ans: b) ahegereye inyamaswa zikurura c) hafi y’amatungo d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
206. Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare a) metero 3 b) metero 2 na cm 50 c) metero 1 na cm 10 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
207. Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kiba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye: a) cm 30 b) cm 20 c) cm 50 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
208. Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye: a) m1 na cm 50 b) m1 na cm 75 c) m 1 na cm 80 (d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Ans: |
209. Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira: a) hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga (b) inyuma hafi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga c) inyuma ahegereye inguni y’iburyo d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
210. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki ifite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye: a) m 1.25 (b) cm 30 Ans: c) cm 75 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo |
211. Mu gihe telefone yawe ihamagawe utwaye imodoka wakora iki? a) Kwitaba cyangwa guhagarara ako kanya b) kutayitaba (c) Gushyira imodoka iruhande ukayitaba Ans: d) B na c ni ibisubizo byukuri |
Leave a Reply