Nawe wakwiyungura ubumenyi bugufasha kwiteza  imbere utiriwe ujya mu ishuri

Ibanga ry’ubukire abantu benshi bateye imbere bahuriraho ni uguhora wiyungura ubumenyi kandi wiga ibintu bishya.  Muri iki gihe tugezemo, umuntu ushaka gutera imbere asabwa kugira ubumenyi bw’ibanze mu by’ubukungu. Ubumenyi bukenewe cyane ni uburyo bugezweho bwo kubona amafaranga, uburyo bwo kuyacunga, kuyabyaza inyungu, kuzigama n’ibindi.

Uyu munsi tugiye kuvuga uburyo wakoresha kugira ngo ugire ubumenyi mu bukungu no kwitaze imbere bitagusabye kujya kubyiga mu ishuri:

1) Gusoma ibitabo

Niba wifuza gutera imbere no kumenya uburyo bugezweho bwo gukorera amafaranga, ukwiye gusoma ibitabo. Hari ibitabo byinshi bivuga ku buryo bwo kwihangira imirimo, gukorera amafaranaga, gucunga amafaranga no gushora imari. Gusoma rero ni ibanga rya mbere rizagufasha kugira ubumenyi buguteza imbere bitagusabye kujya kubyiga mu ishuri. (Reba urutonde rw’ibitabo wasoma ku musozo w’iyi nyandiko)

2. Gusoma ibinyamakuru bivuga ku kwiteza imbere

Kugira ngo ugire ubumenyi mu by’ubukungu si ngombwa kujya kubyiga mu ishuri, wanasoma ibinyamakuru binyuranye bitanga ubumenyi n’amakuru mu by’ubukungu.

Ibinyamakuru bivuga ku bukungu biriho byinshi, byaba ibikorera kuri murandasi cyangwa ibyandika mu buryo busanzwe. Icyo usabwa ni ugufata umwanya ukiyungura ubumenyi.

 

3. Kumva ibiganiro byo kuri Radiyo bivuga ku bukungu no kwiteza imbere

 

Ubundi buryo bwagufasha kugira ubumenyi mu by’ubukungu bitagusabye kujya ku ishuri ni ukumva ibiganiro kuri Radiyo byibanda ku bukungu no kwiteza imbere. Ibyo biganiro na byo biriho byinshi kuri Radiyo zitandukanye. Nko mu Rwanda twakurangira ikiganiro Kazi ni Kazi cyo kuri Radiyo Rwanda n’ibindi.

 

4. Kugira inshuti z’abantu bateye imbere

 

Umunyarwandi ni we wavuze ngo: “Nyereka inshuti zawe, ndakubwira uwo uri we”. Niba mu nshuti zawe nta muntu w’umukire urimo, ubwo nawe nturaba umukire.  Niba ushaka kugira ubumenyi mu by’ubukungu no kwiteza imbere, mu nshuti zawe ugomba kugiramo abantu bateye imbere. Burya n’iyo yaba atazi gusoma no kwandika ariko umuntu ufite amafaranga aba azi neza uko bayakorera n’uko bayacunga. Mu gihe muzaba muganira azakugira inama uzakuramo ubumenyi bwagufasha kwiteza imbere.

5. Gukura ubumenyi ku mbuga nkoranyambaga

 

Hari imbuga nkoranyambaga nyinshi wasangaho amakuru n’ubumenyi bw’ibanze mu by’ubukungu. Mu gihe ukoresha imbuga nka Youtube, Facebook, Intagram n’izindi, ujye wibuka no gushaka ahari amakuru avuga ku bukungu no kwiteza imbere. Kandi arahari menshi.

Mu gusoza iyi nkuru, twabakoreye urutonde rw’ibitabo mushobora gusoma mukabikuramo ubumenyi bw’ibanze mu by’ubukungu no kwiteza imbere:

1) Rich Dad Poor Dad cyanditswe na Robert Kiyosaki mu mwaka wa 1997.

2) Think and Grow Rich cyanditswe na Napoleon Hill mu mwaka wa 1937.

3) The Richest Man in Babylon cyanditswe na George S. Clason mu mwaka wa 1926.

4) The Four Hours Workweek cyanditswe na Timothy Ferriss muri 2007.

5) The Lean Startup cyanditswe na Eric Ries mu mwaka wa 2011.

6) Who Moved My Cheese cyanditswe na Spencer Johnson mu mwaka wa 1998.

7) Zero to One cyanditswe na Blake Masters na Peter Thiel mu mwaka wa 2014.

8) The Innovator’s Dilemma cyanditswe na Clayton Christensen   mu mwaka wa 1997.

9) Stop Working for Uncle Sam cyanditswe na Sunday Adelaja mu mwaka wa 2017.

10) The Foundation Trilogy cyanditswe na Isaac Asimov mu mwaka wa 1951.

Niba wifuza gusoma kimwe muri ibi bitabo, KANDA HANO tukurangire aho wagikura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Open chat
Need Help?
Hello!
Can I help you?