Ubushakashatsi bwagaragaje ko imvubu zimenyana zigendeye ku majwi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imvubu zigira uburyo ziganiramo zifashishije amajwi ndetse bikazifasha gutandukanya ngenzi zazo n’izindi nyamaswa.

Mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Current Biology, bwagaragaje ko imvubu zifite ubushobozi bwo kumenyana zumvise amajwi ya ngenzi zazo.

Nubwo imvubu zikunze kugaragara mu matsinda ariko ntizikunda gusabana ndetse zizwi nk’inyamanswa z’inkazi.

Ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe amajwi atandukanye y’amatsinda y’imvubu, ababukoze biga ku majwi y’inyamanswa bagaragaje ko zifite uburyo zitandukanyamo amajwi yazo anyuranye.

Urugero nk’iyo imvubu y’ingabo nkuru muri zo yumvise ijwi ry’imvubu itabarizwa muri iryo tsinda, ivugana ubukana bwinshi cyane.

Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi wigisha muri Kaminuza ya Lyon Saint Etienne, Prof Nicolas Mathevon, yavuze ko ari ingenzi ko hamenyekana amajwi y’inyamanswa kuko ari bumwe mu buryo zitumanaho hagati yazo kandi bifasha kumenya byimbitse imibereho yazo.

Yagize ati “Ubwo twazumvishaga amajwi y’itsinda ritari iryazo, hagaragaye imvubu nk’ebyiri zegera imbere zigana aho amajwi yaturukaga zigaragaza umujinya n’umwaga, bisobanura ko zamenye ko ayo majwi atari aya zimwe muri zo.”

Iyo myitwarire ntiyagaragaye ubwo humvikanaga amajwi yazo bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Open chat
Need Help?
Hello!
Can I help you?