🦠 IBYO WAMENYA KURI VIRUS YA HANTAVIRUS

🦠

IBYO WAMENYA KURI VIRUS YA HANTAVIRUS

Uburyo bwo Kwirinda & Ibimenyetso
Virus ya Hantavirus ni indwara ikunze guturuka ku ngugunyi n’inkegesi (rodents) cyane cyane imbeba. Abantu bashobora kuyandura igihe bahuye n’ahantu cyangwa ibintu byandujwe n’izo nyamaswa.
⚠️ Uko Hantavirus yandura
  • 🔹 Guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa cyangwa amacandwe y’imbeba
  • 🔹 Gukora ku muntu wanduye cyangwa ibintu byanduye
  • 🔹 Kurya cyangwa kunywa ibiribwa byandujwe n’imbeba
🚨 Ibimenyetso bishobora kugaragara
  • ✔️Umuriro
  • ✔️Kubabara umutwe
  • ✔️Guhumeka nabi
  • ✔️Gucika intege
  • ✔️Kubabara imikaya
🛡️ Uko wakwirinda
  • Gukomeza isuku mu rugo no mu bubiko
  • Kurwanya imbeba n’inkegesi
  • Gupfuka neza ibiribwa n’amazi
  • Kwambara agapfukamunwa n’udupfukamaboko igihe usukura ahantu hashobora kuba harimo ibisigazwa by’imbeba
📌
Igitekerezo cy’ingenzi!
Mu gihe ugaragaje ibimenyetso cyangwa ukeka ko wanduye, ihutire kugana ikigo nderabuzima kiri hafi yawe.
ℹ️
Amakuru yatanzwe na:
Rwanda Biomedical Centre (RBC) & Ministry of Health Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *