Amabanga 4 wamenya ugahinduka umukire,Rich Dad Poor Dad

Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko twasobanuye ibintu bine twakwigira ku gitabo “Rich Dad Poor Dad” ari byo: Kwigira ku makosa twakoze; Kumenya ko ubumenyi ari wo mutungo wa mbere ukomeye; Kugendana n’ibihe no Kwigirira icyizere.

Muri iki gice cya kabiri cy’iyi nyandiko tugiye kugaragaza na none ibindi bintu bine wakwigira kuri iki gitabo cyanditswe na Robert Kiyosaki:

1. Amafaranga afite akamaro si ayo winjiza, afite akamaro ni ayo uzigama

Robert Kiyosaki akangurira abakorera amafaranga bose kuzigama. Avuga ko bishoboka ko amafaranga yose umuntu akorera cyangwa yinjiza yayakoresha akayamara mu gihe gito. Amafaranga agirira umuntu akamaro cyangwa amugira umukire ntabwo ari ayo akorera, ahubwo ni ayo abika cyangwa azigama. Amafaranga umuntu yabitse ni yo ashobora gushora mu yindi mishinga ibyara inyungu, bityo umuntu akaba yaba umukire.

2. Gutera imbere bisaba guhindura imyumvire n’imitekerereze

Robert Kiyosaki avuga ko abantu batera imbere baba basanzwe bafite imyumvire n’imitekerereze yemera ko gutera imbere bishoboka. Mu gitabo cye, atanga urugero rw’abantu babiri baba bifuza kugera ku kintu runaka ariko bafite imyumvire itandukanye: Hari uhita avuga ati: “kiriya kintu sinshobora kukigeraho. Uyu aba atekereza bya gikene, aba yishyizemo ko bidashoboka, nta nubwo yakwirirwa yivuna ashaka cya kintu. Hari n’undi uhita wibaza ati: “ni gute nagera kuri kiriya kintu?”. Uyu aba atekereza bya gikire. Nubwo muri icyo gihe atabishoboye ariko atangira kwibaza uko yagera kuri icyo kintu, agashyiraho n’ingamba zizatuma ikigeraho.

Niba rero ushaka gutera imbere ni ngombwa kugira imitekerereze iganisha ku bukire, ukumva ko ibintu bishoboka ariko wabikoreye.

3. Abakire ntibakorera amafaranga, ahubwo amafaranga ni yo abakorera

Ni byiza ko niba ushaka gutera imbere utangira gutekereza gushaka no gukorera amafaranga mu buryo butandukanye n’ubwo wayashakagamo. Aho kubyuka buri munsi ujya gukorera amafaranga, tekereza ko ahubwo amafaranga yawe yajya akorera andi wenda utanavuye mu rugo. Robert Kiyosaki ashishikariza abantu kwihangira imirimo aho kumva ko buri gihe bazabona amafaranga ari uko bayakoreye ku bandi. Agira abantu inama zo gukora ibyo bakunda no kwihangira imirimo, bagashora amafaranga yabo mu mishinga ibyara inyungu.

4. Kudashyira ibibazo byawe ku bandi

Robert Kiyosaki avuga ko niba ukennye cyangwa utabasha kwiteza imbere, wikumva ko biterwa n’abandi. Mbere na mbere banza wumve ko gukena no kubura amafaraga kwawe bituruka kuri wowe. Iyo umaze kumva neza ko ari wowe biturukaho, uhita wiyemeza gufata ingamba zituma utera imbere, ugatangira kwiga no gukora ibyaguteza imbere.

 

Kwigirira icyizere, guhindura inyumvire, kujyana n’igihe, kwiyungura ubumenyi, kuzigama no kwihangira umurimo ni bimwe mu bigarukwaho muri iki gitabo twasesenguye cyitwa “Rich Dad Poor Dad” cyanditswe na Robert Kiyosaki. Turizera ko abasomye iyi nyandiko mwese muzigira ku bitekerezo bikubiye muri iki gitabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Open chat
Need Help?
Hello!
Can I help you?