Icyo wakora kugira ngo wivane mu bukene,Rich Dad Poor Dad

Igitabo Rich Dad Poor Dad cyanditswe n’Umunyamerika ukomoka mu Buyapani witwa Robert KIYOSAKI mu mwaka wa 2002. Iki gitabo kiri mu bitabo byakunzwe kandi bigasomwa n’abantu benshi ku isi.  Iki gitabo kandi cyahinduye imitekerereze n’imyumvire y’abantu mu bijyanye n’ubukungu no kwiteza imbere. Muri iki gitabo Robert Kiyosaki agaragaza abagabo babiri bamwigishije ibijyanye n’amafaranga. Muri abo bagabo harimo umugabo wize cyane w’umwarimu n’undi w’umushoramari kandi ufite amafaranga menshi. Aba bagabo bari bafite ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’amafaranga. Umwe yaramubwiraga ati: “uzige cyane kugira ngo uzabone akazi muri kompanyi nziza”. Naho undi akavuga ati: “uzige cyane kugira ngo uzabashe kugura cyangwa gushinga kompanyi nziza”.

Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko tugiye kugaragaza amasomo ane twakwigira kuri iki gitabo, Rich Dad Poor Dad yadufasha mu kwiteza imbere no guhindura imyumvire ku buryo bwo kubona no gukoresha amafaranga:

1. Kwigira ku makosa twakoze

Muri iki gitabo Robert KIYOSAKI avuga ko iyo wirinda gukora amakosa, uba wibuza n’amahirwe yo kugera ku cyo wifuza. Ni ukuvuga ko umuntu ushaka gutera imbere adakwiye gutinya gukora amakosa cyangwa kugerageza ikintu gishya. Atanga inama yo gutinyuka kugerageza ibintu bishya, bitakunda ukaba ubonye amasomo azagufasha kongera gukora ibindi cyangwa gukomeza gukora ibyo wakoraga mu bundi buryo.  Yagize ati: “mu ishuri batwigisha ko gukora amakosa ari bibi, ndetse twayakora tukabihanirwa. Ariko mu buzima bwa buri munsi, abantu bigira ku makosa bakoze. Iyo umwana muto yiga kugenda, arabanza akajya agwa nyuma akazagenda neza. Aramutse yanze kugerageza kugenda ngo atagwa, nta n’ubwo yazigera agenda”

Abatsinzi (winners) ntabwo batinya gutsindwa. Gutsindwa nabyo biri mu bigize inzira yo kugera ku ntsinzi.

2. Ubumenyi ni wo mutungo wa mbere ukomeye

Robert Kiyosaki yagize ati: “Umutungo w’ibanze tugira ni ubwenge bwacu. Iyo umuntu abutoje neza bushobora kubyara ubukire ntagereranywa”. Yavuze ko atangazwa no kubona abantu bashaka ubukire bihatira cyane gushaka amafaranga aho gushaka ubumenyi n’ubwenge bizatuma bagera ku bukire.

Ubukire bw’iki gihe buturuka ku makuru n’ubumenyi ufite. Burya umuntu ufite amakuru menshi ni nawe ubona ubukire bwinshi. No mu gihe ushaka akazi, Robert KIYOSAKI agira anama abantu ko bagomba gushaka akazi kazabigisha ibintu byinshi kurusha gushaka akazi kazabahemba amafaranga menshi. Kuko kuri we, habanza ubumenyi, amafaranga akaza nyuma.

3. Kugendana n’ibihe

Robert Kiyosaki yavuze ko nimba uri umuntu ushaka gutera imbere ni ngombwa ko wakira kandi ukajyana n’impinduka zibera ku isi aho guhora utsimbaraye ku bya kera. Aha twatanga urugero rw’ikoranabuhanga: Iyo haje ikoranabuhanga ukirinda kujyana naryo cyangwa kurihuza n’ibyo ukora, hari gihe kigera ugasanga waratakaye n’ibyo ukora bitagikunda.

4. Kwigirira icyizere

Robert Kiyosaki yagaragaje ko kutigirira icyizere biri mu bishobora kubuza umuntu gutera imbere. Avuga ko buri muntu wese aba yifitemo impano n’ubushobozi budasanzwe, ariko igituma abantu batagaragaza izo mpano ari ukwitinya no kutigirira ikizere.

Muri iki gitabo atanga urugero rw’ukuntu kwitinya no kutigirira icyizere bituma umuntu akora akazi kabi kandi adashaka; ugasanga aribaza ati ese nimva mu kazi nzashobora kubaho? Ugasanga afite ubwoba bwo kwirukanwa ku kazi n’ubwoba bwo gukena. Ariko iyo utinyutse ukajya kwihangira umurimo, uba ufite amahirwe menshi yo gutera imbere, ukaba umukire.

Basomyi b’inyandiko zacu rero, turabashishikariza gusoma iki gitabo no guharanira kwiteza imbere. Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko tuzabagezaho ibindi bintu bine wakwigira kuri iki gitabo “Rich Dad Poor Dad”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Open chat
Need Help?
Hello!
Can I help you?