📢 ITANGAZO
Ababyeyi barerera mu mashuri ya Leta cyangwa afatanya na Leta ku bw’amasezerano,
Turabamenyesha ko amashami yose y’Umwalimu SACCO azaba afunguye:
Kuwa Gatandatu tariki ya 06/09/2025
Ku Cyumweru tariki ya 07/09/2025 kuva saa 09:00 – 17:00
👉 Intego ni ugufasha ababyeyi kubona serivisi z’ingenzi muri iki gihe cyo kwishyura amafaranga y’ishuri.
🔹 Uko wakoresha uburyo bw’ikorana buhanga
Turasaba ababyeyi gukoresha uburyo bw’ikorana buhanga kuko ari bwo bwihuse kandi bworoshye, ndetse bukabarinda gutakaza umwanya n’itike yo kugera ku mashami ya SACCO.
Bikorwa gute?
Fata telefone yawe, ukande 1823*101#
Shyiramo kode y’umwana
Hanyuma ukurikize amabwiriza
🔹 Ibyo wamenya
Uburyo bwo kwishyura ni buroroshye kandi bwizewe
Ubutumwa bugufi (SMS) buzemeza ko amafaranga wishyuye yageze muri system
Ntabwo ari ngombwa gusaba icyemezo cy’inyongera cy’ubwishyu
System yitwa “Umusanzu w’Umubyeyi (bills)” izafasha ababyeyi kubona inyemezabwishyu bihuse
📞 Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri:
7575
0781469546
🌍 Umwalimu SACCO – Together we Thrive







