ITANGAZO – Amashami yose y’Umwalimu SACCO azafungura tariki ya 06–07 Nzeri 2025

📢 ITANGAZO

Ababyeyi barerera mu mashuri ya Leta cyangwa afatanya na Leta ku bw’amasezerano,

Turabamenyesha ko amashami yose y’Umwalimu SACCO azaba afunguye:

  • Kuwa Gatandatu tariki ya 06/09/2025

  • Ku Cyumweru tariki ya 07/09/2025 kuva saa 09:00 – 17:00

👉 Intego ni ugufasha ababyeyi kubona serivisi z’ingenzi muri iki gihe cyo kwishyura amafaranga y’ishuri.


🔹 Uko wakoresha uburyo bw’ikorana buhanga

Turasaba ababyeyi gukoresha uburyo bw’ikorana buhanga kuko ari bwo bwihuse kandi bworoshye, ndetse bukabarinda gutakaza umwanya n’itike yo kugera ku mashami ya SACCO.

Bikorwa gute?

  • Fata telefone yawe, ukande 1823*101#

  • Shyiramo kode y’umwana

  • Hanyuma ukurikize amabwiriza


🔹 Ibyo wamenya

  • Uburyo bwo kwishyura ni buroroshye kandi bwizewe

  • Ubutumwa bugufi (SMS) buzemeza ko amafaranga wishyuye yageze muri system

  • Ntabwo ari ngombwa gusaba icyemezo cy’inyongera cy’ubwishyu

  • System yitwa “Umusanzu w’Umubyeyi (bills)” izafasha ababyeyi kubona inyemezabwishyu bihuse


📞 Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri:

  • 7575

  • 0781469546


🌍 Umwalimu SACCO – Together we Thrive

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *